"Kiliziya Gatolika ntabwo ishyigikiye na busa ubutinganyi". Tujye dukoresha ubwenge mbere yo kugira ibyo twemeza.
Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda yabigaruteseho kenshi cyane itanga n' itangazo rivuguruza amakuru yitiriwe Papa Francis, aho bimwe mu bitangazamakuru ngo byamubeshyeye bivuga ko yagaragaje ko ashyigikiye kubana nk’umugabo n’umugore kw’abahuje imiterere y’ibitsina (ubutinganyi). Iri tangazo rivuga ko ibyo bitangazamakuru byatwerereye Papa Francis ibyo atigeze avuga kuri abo babana bahuje ibitsina. Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda buvuga ko mu bamamaza izo mpuha hashobora kuba harimo abataramwumvise neza, abasemuye nabi mu ndimi zitandukanye, cyangwa se hakaba n’ababikoze nkana bagambiriye kuyobya abakirisitu no kumuvugisha ibyo bo bifuza ku mpamvu zabo bwite zidafitanye isano n’ukwemera gatolika.“Ikibigaragaza ku buryo budasubirwaho ni ukuntu bakomatanyirije hamwe ibyo yavuze kuri iyo ngingo y’ababana bahuje igitsina mu bihe bitandukanye n’ahantu hanyuranye ndetse n’ibyo mu gihe yari ataraba Papa nk’aho byaba bikubiye mu kiganiro kimwe rukumbi.” Itangazo rikomeza rig...